Print

Kera kabaye Boeing yatangaje ikosa yakoze mu ndege za Boeing 737 Max 8 zahitanye abantu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2019 Yasuwe: 4507

Kompanyi ya Boeing yemereye abanyamakuru kuri uyu wa kane Taliki ya 04 Mata 2019 ko hari ibitagenda neza ku byerekeye ikoranabuhanga (Technology) ry’izi ndege za Boeing 737 Max 8, byatumye mu kwezi guheze indege ya Ethiopian Airlines igira impanuka.

Umuyobozi mukuru wa Boeing, Dennis Muilenburg yavuze ko nyuma y’impanuka 2 z’indege bakoze,bagiye gushyiraho ubundi buryo bushya bufasha mu kuyobora indege (MCAS) buzajya bufasha abapilote kuziyobora igihe zigiriye ikibazo mu kirere.

Dennis Muilenburg yavuze ko uburyo bushya bwo kuyobora indege bazashyira muri izi ndege zabo zahagaritswe,buzigishwa neza abapilote bose bazo babumenye mbere y’uko zemererwa gukora ku mugaragaro.

Mbere y’uko indege ya Boeing 737 Max 8 ya Ethiopian Airlines ikora impanuka,umupilote wayo Kapiteni Yared yasabye inshuro 3 umwungirije kuzamura hejuru izuru ryayo ryari ryarebye hasi biramunanira,araza barafatanya,ariko biba iby’ubusa birangira ikoze impanuka mu gitondo cyo kuwa 10 Werurwe 2019 mu gace ka Bishoftu,ihitana abantu 157.

Minisitiri wa Ethiopia ushinzwe gutwara ibintu n’abantu yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko kapiteni Yared yakoze ibishoboka byose ndetse akurikiza amabwiriza yose yatanzwe na Boeing kugira ngo arokore abantu biranga biba iby’ubusa.


Comments

5 April 2019

Ni agahinda gusa. Gusa ababuze ababo bakomeze kwihangana ariko Boeing izabiryozwe.


fifi 5 April 2019

Ndumiwe nukuri.None se kuki bamenye ko indege zabo zifite ikibazo ntibagikemure cg ngo bazihagarike batarindiriye ko zimara abantu?yishe abantu bwa mbere,yishe abandi bwa kabiri?Iyi kompanyi igomba kubibazwa rwose.