Print

Umugore yashyize hanze amashusho ari kubyara mu rwego rwo gushaka abamukurikirana kuri You Tube

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2019 Yasuwe: 7598

Uyu mugore usanzwe akunda gusangiza amashusho atandukanye abantu kuri You Tube,yigaruriye imitima ya benshi nyuma y’aya mashusho agaragaza urugendo rwe rwo kubyara amaze kurebwa n’abarenga miliyoni mu gihe kitageze ku Cyumweru.

Muri aya mashusho uyu mugore yashyize hanze,yagaragaje urugendo rwe rwo kubyara ndetse n’ibitagakwiriye kujya hanze yabigaragaje kuri You Tube.

Sarah Stevenson w’imyaka 26 wiyise ’Sarah’s Day ku rukuta rwe rwa You Tube,yashimiwe na benshi mu bafana be kuri You Tube kubera ko yaberetse urugendo rukomeye umubyeyi acamo kugira ngo abashe kubyara.

Uyu mugore yagiye mu bitaro kuwa 26 Werurwe uyu mwaka aho yagaragaje amashusho yose y’inzira ikomeye yahuye nayo mu masaha 30 yamaze ari kubyara.

Sarah yabwiye abamukurikira kuri You Tube ko azakomeza kubereka imikurire y’umwana we yabyaye .