Print

Urugendo rwa Eden Hazard muri Chelsea ruri hafi kugana ku musozo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2019 Yasuwe: 2906

Eden Hazard ukundwa cyane n’umutoza Zinedine Zidane, mu minsi mike araba yerekeje mu mujyi wa Madrid gushaka inzu yo kubamo ubwo azaba amaze gusinyira iyi kipe y’ubukombe ku isi.

Real Madrid imaze imyaka myinshi ishaka Eden Hazard ariko ikagorwa n’amasezerano yari afitanye na Chelsea gusa kuri iyi nshuro bishobora gukunda kuko yanze kongera amasezerano ye azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Ikinyamakuru Marca kirusha ibindi ku isi kumenya amakuru ya Real Madrid cyavuze ko uyu Mubiligi w’imyaka 28 ari hafi gusinyira iyi kipe imyaka 6 ndetse ngo mu minsi mike iri imbere biraba byamaze kumenyekana.

Mu minsi mike Hazard ashobora kuva mu ikipe ya Chelsea kuko muri iki cyumweru Zidane yabwiye abanyamakuru ko buri muntu wese ku isi azi neza ko akunda Hazard cyane.



Ibinyamakuru bitandukanye byemeje ko Hazard ashaka cyane gukorana na Zidane