Print

Umugore yanyaye muri Banki nkuru y’igihugu nyuma yo gusanga ubwiherero bwayo bufunze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2019 Yasuwe: 12297

Uyu mugore utatangajwe amazina yihagaritse muri Banki Nkuru yo muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kumara igihe kirekire ategereje guhabwa serivisi.

Yasobanuye ko icyamuteye kunyara muri iyi Banki ari uko yagiye mu bwiherero agasanga burafunze akarwana nabwo isaha yose bikanga.

Yagize ati “Nagerageje gusunika, isaha yose yashize ngerageza, ubwiherero bwari bufunze”.

Umuyobozi w’iyi Banki Nkuru y’igihugu, iherereye mu Mujyi wa Kempton park, Gauteng, muri Afurika y’Epfo, witwa Gift Ndou, yatangarije News 24 ko ubwo aya mahano yabaga, atari ahari ariko yemeje ko uwo munsi ubwiherero bwari bufunze bitewe n’uko amazi yari yabuze, kubera itiyo yari yagize ikibazo.

Yakomeje avuga ko iyo uyu mugore aza kwegera abashinzwe amasuku muri iyi banki, bari kureba uburyo bamufashamo, iryo bara ryabaye ntiribe.