Print

Abanyacyubahiro benshi bamaze kugera mu Rwanda baje mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo #kwibuka25 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2019 Yasuwe: 3737

Aba banyacuybahiro batandukanye bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 06 Mata 2019, barimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’gueso, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou,Minisitiri w’intebe w’Ububiligi Charles Michel,minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, n’umufasha we Zinash Tayachew.

Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette w’imyaka 55, yageze i Kigali kuri uyu wa gatanu aho yitabiriye ibikorwa byo #Kwibuka25, ndetse kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 6 Mata 2019 yunamiye imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’gueso

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou

Minisitiri w’intebe w’Ububiligi Charles Michel

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed

Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette