Print

Icyo Tom Close avuga nyuma yo gutangwaho urugero rwiza na Madame Jeannette Kagame

Yanditwe na: Martin Munezero 7 April 2019 Yasuwe: 3565

Dr. Muyombo Thomas wamamaye muri muzika nka Tom Close mu kiganiro kirambuye yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko afata umwanya yahawe nk’intambwe ikomeye kandi ishimishije yateye mu buzima.

Asobanura ko kugira ngo ahabwe uwo mwanya byanyuze mu ipiganwa agakora ikizamini, ariko ko kubera ari umwanya w’ubuyobozi ngo hari abagombaga kureba niba yujuje ibisabwa byose bikwiye umuyobozi.

Tom Close kandi asanga inshingano yahawe zitazabangamira ibikorwa bye by’umuziki kuko na mbere y’uko azihabwa yari asanzwe afatanya akazi ka leta no kuririmba, kandi ngo kugeza ubu nta wari yamusaba kureka kimwe muri byo.

Yagize icyo avuga kuri Madamu Jeannette Kagame, uherutse gusaba abandi kumwigiraho

Tom Close asanga kuba Umufasha wa Perezida wa Repubulika yaramenye ibyo akora akabishima ari ibintu bidasanzwe.

Ati “Kuba ubuzima bwa Tom Close bwaramuciye mu maso akabubona agasanga ari ikintu akwiye kuvugaho akabwira abantu ko abahanzi bakwiye kugira ubuzima abandi bareberaho ni ikintu cyandenze ni nayo mpamvu ntacyo nakivuzeho kuko numvise nta magambo akwiye yo kubivugaho mfite n’ubu sinumva ko aya nkoresheje ahagije.”

Yakomeje asaba ko buri muntu abaho azi ko hari abandi bamureba, akamenya ko nihagira ibyo akora nabi hari abo bigiraho ingaruka.

Umuhanzi Tom Close, watanze inama z’uburyo umuntu ashobora gukora ibintu byinshi icyarimwe kandi ntihagire icyangirika, avuga ko yari afite imishinga irimo igitaramo azakora amaze gutunganya neza ibyo mu kazi agiyemo.