Print

Perezida Kagame na Madamu we n’abandi banyacyubahiro bitabiriye “walk to remember” [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 April 2019 Yasuwe: 1417

Nyuma yo kuvuga ijambo ritangiza cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame n’amadamu we ndetse n’abandi banyacyubahiro bifatanyije n’abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka rwahereye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, ku Kimihurura, rugera kuri stade Amahoro ahakomereje ijoro ryo kwibuka.

Mu bashyitsi bitabiriye uru rugendo harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr. Abiy Ahmed, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo.

Uru rugendo rwo kwibuka “Walk to remember” rwatangiye ahagana saa kumi bagana kuri Stade Amahoro ahabereye ijoro ryo kwibuka. Ni imihango yitabiriwe n’abanyarwanda bagera ku bihumbi 25 biganjemo urubyiruko.

Nyuma yo gukora urugendo rwo Kwibuka "Walk to remember",imihango yo kwibuka yakomereje muri stade Amahoro,aho nyakubahwa perezida wa Repubulika n’aba banyacyubahiro bacanye urumuri rw’icyizere ndetse hatangwa ibiganiro bitandukanye.










Amafoto:IGIHE