Print

Ally Soudy yavuze uko we n’umuryango we bihishe mu kazu k’imbwa mu gihe cya Jenoside ari 7

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 April 2019 Yasuwe: 2516

Ally Soudy usigaye aba muri Leta ya North Dakota muri USA aho abana n’umugore we Umwiza Carine n’abana be babiri b’abakobwa,abinyujije kuri Instagram yatanze ubuhamya bubabaje bw’ukuntu we n’umuryango we bihishe mu kazu k’imbwa mu gihe cya Jenoside,nyuma yo guhungira mu rugo rw’umuturanyi wabo bataye iwabo.

Yagize ati “Ndibuka ko ku itariki ya 8 Mata 1994 aribwo interahamwe zaje gutera iwacu zigamije kutwica, twabaga i Kabuga ya Kigali. Twumvishe urusaku rwazo, induru n’uburyo bahondaguraga urupangu rwari rufunze bashaka kurusenya ngo binjire, twahise duca mu gikari dusimbuka urupangu inyuma twese abo mu rugo turi kumwe na mama dore ko yaturerega wenyine kuko uwakamufashije yari yaritabye Imana mu 1993.

Twarasimbutse tugwa inyuma mu rugo rw’ umuturanyi wari umupasiteri. Kubera ubwoba nawe yagize kuko bari batangiye kudushakisha mu ngo z’abaturanyi yaduhishe mu kazu gato cyane imbwa ye yabagamo ariko itagihari. Twagiyemo twese kandi dukwirwamo twari abantu bagera kuri 7, maze imbwa (iyi yari iyacu) yaradukurikiye iraza iryama imbere yako kazu yanga kuhava.

Twabayemo iminsi ntazi umubare, gusa interahamwe zarazaga gusaka ahantu hose zagera kuri ako kazu imbwa ikabamokera cyane bagasubirayo bavuga ngo ni akazu k’imbwa, ngo Daphrose ntiyakwirwamo n’urubyaro rwe.

Nyuma interahamwe zaje gusaka muri urwo rugo nanone zigeze kuri ka kazu zigira amakenga ziti “ni gute iyi imbwa itajya iva hano kandi igahora itumokera cyane?”Bafata umwanzuro wo kuyihakura maze bafungura ka kazu badukuramo twese, batangira kutugera amacumu, n’imihoro...Gusa iyo isaha itaragera iba itaragera!.”

Umubyeyi wa Ally Soudy witwaga Wibabara Daphrosa, sekuru na nyirakuru [Hitimana Xavier na Nyirabuhoro Anastasie], ba nyinawabo, ba nyirarume na babyara be bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ally Soudy ni umwe mu banyamakuru bahirimbaniye itarambere ry’imyidagaduro n’umuziki nyarwanda by’umwihariko. Yakoze kuri Radio Salus na Radio Isango Star, akaba asigaye akorera Radio ikorera kuri interineti ya One Nation Radio.

Amaze imyaka isaga itandatu aba muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abana n’umugore we Umwiza Carine n’abana babiri b’abakobwa (Ally Waris Umwiza na Ally Gia Kigali).