Print

Algeria yashyizeho perezida w’inzibacyuho utishimiwe n’abakuye ku butegetsi Bouteflika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2019 Yasuwe: 1588

Mu cyumweru gishize nibwo Abdelaziz Bouteflika yeguye ku mirimo ye nyuma y’igihe kinini cyari gishize arwanywa n’abigaragambywa batandukanye hirya no hino mu gihugu.

Bwana Bensalah agiye kuyobora Algeria mu gihe kingana n’iminsi 90, anafashe igihugu gutegura amatora ya perezida mushya.

Abanya Algeria bamaganye Bensalah bavuga ko Guverinoma itagombaga gukurikiza itegekonshinga ahubwo bagombaga kwishyiriraho umuyobozi w’inzibacyuho byatumye bamwe birara mu mihanda bafashe ibyapa byanditseho “Bensalah go”.

Bensalah akimara gutorwa yagize ati “Ni inshingano zikomeye itegekonshinga rinsaba.