Print

Dr Rutayisire John na Janvier Gasana bayoboye REB barekuwe n’urukiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2019 Yasuwe: 1879

John Rutayisire na Gasana Janvier batawe muri yombi kuwa 21 Werurwe 2019, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko aba bagabo bombi bagiye kubazwa ku cyaha bakekwaho cyo kugira uruhare mu gukoresha nabi miliyoni 249 Frw muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana, One Laptop per child.

Umucamanaza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo yategetse ko abaregwa bahita barekurwa, ku mpamvu z’uko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite nyuma y’aho baburanaga basaba gufungurwa by’agateganyo nk’uko bitegaywa n’itegeko.Ubushinjacyaha bufite iminsi 30 yo kujuririra iki kemezo.

John Rutayisire ni we muyobozi wa mbere REB yagize ubwo yatangiraga mu 2011 nyuma y’ihuzwa ry’ibigo byakoreraga muri Minisiteri y’Uburezi nk’Inama y’Igihugu Ishinzwe Ibizamini, Ikigo gishinzwe Integanyanyigisho, Ikigega gitera inkunga abanyeshuri (SFAR), Komisiyo Ishinzwe abarimu n’Ubugenzuzi bw’amashuri.Muri Gashyantare 2015 nibwo Gasana Ismaël Janvier yasimbuye Rutayisire.


John Rutayisire (Ibumoso) na Gasana Janvier (iburyo) bahererekanya ububasha bwo kuyobora REB