Print

Perezida Tshisekedi yanze umukandida Kabila yashakaga ko aba Minisitiri w’Intebe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 April 2019 Yasuwe: 4122

Kubera ko impuzamashyirahamwe ya FCC iyobowe na Kabila ariyo yabonye amajwi menshi mu nteko ishinga amategeko,Kabila niwe ugomba gutanga umukandida ugomba kuba Minisitiri w’intebe gusa uwo yatanze yanzwe na Tshisekedi.

Ababikurikiraniye hafi babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yashakaga ko Perezida Félix Tshisekedi w’iki gihugu agira Albert Yuma Mulimbi minisitiri w’intebe, ariko Bwana Tshisekedi yamukuriye inzira ku murima.

Yuma ni inshuti ya Joseph Kabila wategetse RDC imyaka 18, akaba n’umukuru wa sosiyete y’igihugu yo gucukura amabuye y’agaciro ya Gecamines.

Bwana Yuma yashyigikiye itegeko rishya rijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryatangiye gukurikizwa mu mwaka ushize wa 2018 ku butegetsi bwa Bwana Kabila, ryongereye imisoro ku masosiyete acukura amabuye y’agaciro muri Kongo.

Tshisekedi ntabwo arashyiraho minisitiri w’intebe. Bijyanye n’ibiteganywa n’itegekonshinga rya Kongo, uwo azagena nka minisitiri w’intebe agomba kuva mu rugaga rwa Bwana Kabila rwa Front Commun pour le Congo (FCC) rufite ubwiganze mu nteko ishingamategeko, nyuma y’ibiganiro na FCC.

Umuntu ukorana bya hafi n’ibiro bya perezida wa Kongo, yabwiye Reuters ko mu byumweru bishize Kabila yasabye Tshisekedi ko yagira Yuma minisitiri w’intebe, gusa arabyanga avuga ko uwo yifuza afite isura mbi mu ruhando rw’amahanga.

Yagize ati: "Perezida yabwiye Kabila ko Yuma atari mu bo yahitamo, ko afite inenge".

Tshisekedi yabwiye Kabila ko imikoranire yabo izakomeza ndetse agomba guhitamo umuntu umwe muri 3 yahawe na Kabila ngo azatoranyemo Minisitiri w’intebe barimo Bwana Yuma, minisitiri w’imari Henri Yav Mulang na Jean Mbuyu Luyongola, umujyanama wa Kabila mu bijyanye n’umutekano w’igihugu.