Print

Umukobwa wiga muri kaminuza arashinja Visi perezida wa Kenya kumutera inda akamwihakana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2019 Yasuwe: 6535

Joan Munene wiga mu mwaka wa kane mu bijyanye na science,yabwiye abanya Kenya ko yifuza ko bamufasha kubona ubutabera,William Ruto akemera gukora inshingano ze cyane ko ngo atabasha kumugeraho ngo bavugane imbonankubone kubera ko ari igikomerezwa.

yagize ati “Birasa n’ibigayitse ariko ngomba kubikora.ndasa nuri kujya ikuzimu kubera ko nkeneye asaga ibihumbi 221 buri cyumweru kugira ngo nisuzumishe,kandi ndi umunyeshuli.

Munene yavuze ko yahuye bwa mbere na Ruto abifashijwemo n’inshuti ye ndetse ngo yahise amukunda kuko nta mukobwa utakwifuza kugirana umubano na Visi perezida w’igihugu.

Yagize ati “Narishimye cyane nkundi mukobwa uwo ariwe wese guhura na Visi perezida ndetse twahise dukundana,turanaryamana.Icyo musaba ni uko yamfasha kubona amafaranga y’ubuvuzi.

Namwandikiye ubutumwa bugufi kuri telefoni mubwira ko ntwite inda ye ararakara cyane amwbira ko atiteguye kuzuza inshingano ze nk’umugabo ndetse ko ninkomeza kuvuga ko yanteye inda azajya kundega kumwandagaza.Ni amakosa yanjye kuba naratwite ariko nawe yarankunze.”

Aya makuru yasakaye mu binyamakuru bitandukanye muri Kenya no ku mbuga nkoranyambaga gusa ntacyo William Ruto arayavugaho.


William Ruto ushinjwa gutera inda umukobwa wo muri kaminuza


Comments

12 April 2019

Aramubeshyera William Ruto numukristo rwose ntabwo yabikora. Ikindi niba atabasha kumugeraho bahuriye hehe? Ni gatumwa


mazina 12 April 2019

Nyumvira nawe ukuntu uyu Muyobozi afite ibibazo kubera ubusambanyi!! Ubu nawe ntasinzira.Ndetse ashobora kuba atekereza kwicisha uriya mukobwa ngo atazamuteza ibindi bibazo.Nkuko Yesaya 48:18 havuga,Imana iduha amategeko kugirango "tugire amahoro" mu buzima bwacu.Impamvu isi ibibazo byinshi,nukubera ko abantu batuye isi basuzugura Imana.Urugero,reba intambara zibera mu isi zimaze guhitana abantu barenga 1 billion/milliard kuva isi yabaho;reba Sida imaze kwica abantu millions 35.Isi izaba paradizo umunsi Imana yakuye abanyabyaha mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.
It is a matter of time only.


gatera 12 April 2019

Sex izarikora.Usanga abantu bakize n’abakomeye benshi bakunda abagore n’abakobwa.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.


mazina 12 April 2019

Ariko n’ubundi usanga abakobwa benshi aribo bitera ibibazo.Reba nk’uyu ukuntu yanitse amabere.
Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.


agaciro peace 12 April 2019

Akaga kabaho. Ubu wasanga uyu ari gatumwa! Ngo akeneye ibihumbi 221 byo kwisuzumisha buri cyumweru? Iyo nda irimo iki ra???