Print

Bobi Wine yiyambaje abaturage ba Uganda kugira ngo bamufashe guhirika ku butegetsi Museveni muri uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2019 Yasuwe: 4097

Bobi Wine uherutse gushimira byimazeyo abaturage ba Sudan baherutse kweguza Omar al Bashir yasabye abanya Uganda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ko bakwigana abanya Sudan na Algeria bagahirika Museveni mbere y’amatora ya 2021.

Yagize ati “Maze iminsi mbona ubutumwa bamwe bambwira ko bashidikanya ko Museveni azanyemerera kwiyamamaza kubera ko Museveni ategeka akanama gashinzwe amatora.

Hari inshuti zanjye zifuje ko twakwibagirwa amatora yo muri 2021,ahubwo tugahirika Museveni ku butegetsi uyu mwaka wa 2019 utarangira tukaba nka Algeria na Sudan.Icyo twemeranyaho twese ni uko iki aricyo gihe ngo Museveni ave ku butegetsi.”

Bobi Wine ufite ubwoba ko Museveni ashobora kuzatuma atiyamamaza mu mwaka wa 2021 ngo bahangane,yavuze ko we na bagenzi be barimo Gen Mugisha Muntu, Norbert Mao bamaze guhuza imbaraga ndetse bafite uburyo bufatika bwo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Museveni Yoweri.

Bobi wine yavuze ko uko byagenda kose amatora ya 2021 atazaca mu mucyo nkuko ngo ayashize byagenze aho Kiiza Besigye yibwe amajwi ku mugaragaro.

Umuhanzi Bobi Wine yavuze ko batsinze Museveni mu matora ahora ndetse ngo bikubiye amajwi mu duce twa Kyadondo East, Jinja-East, Bugiri, Rukungiri na Arua
.
Bobi Wine yavuze ko abaturage ba Uganda bamufashije agahirika Museveni, icyakurikiraho ari ugutegura amatora mu mezi atandatu nk’uko ingingo ya 109(2) y’itegeko nshinga ibivuga.


Bobi Wine yavuze ko Museveni ariwe munyagitugu ukwiriye gukurikiraho mu nkubiri yo guhirikwa ku butegetsi n’abaturage