Print

General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Uburundi yarashwe na FARDC ahungira mu bihuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2019 Yasuwe: 9599

Uyu mugabo yarashwe amasasu menshi ubwo ingabo za FARDC zagabaga igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo ze,barazira hapfamo abagera kuri 36 hanyuma uyu mu Jenerali ahungira mu bihuru yakomerekejwe n’amasasu.

Ikinyamakuru Actualite.cd cyavuze ko General Aloys Nzabampema yahungiye mu bihuru abonye akubiswe inshuro, ndetse ngo nyuma y’ibi bitero ari kwivuza.

Umuvugizi w’ingabo zishinzwe operation yo kugaba ibitero ku nyeshyamba ziherereye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iya Amajyepfo (Sokola 2), Capt. Dieudonné Kasereka, yavuga ko ku ruhande rw’ingabo za Leta ari abasirikare batatu baguye muti ibi bitero bagabye ku nyeshyamba za FNL, byatangiye ku itariki ya 8 Mata, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iyi mirwano ngo ikaba yabereye mu duce twa Magunda, Ruminako na Mangwa, ndetse no mu ishyamba rya Mushojo na Majaga muri Teritwari ya Fizi.


Comments

gakuba 13 April 2019

Noneho yabaye Murere. iyumvire da ngo yarashwe.amasasu menshi ngo ahungira mugihuru!!!!ngo ali kwivuza ! !!!


munyemana 13 April 2019

Ngibyo ibihembo byo kurwana.Imana itubuza kurwana,ahubwo tugakundana.Isi yose ikoresha 1.7 trillions USD mu byerekeye intambara (Global Defens Budget).Biteye ubwoba.Abantu batuye isi bakundanye,ayo mafaranga yakuraho ubukene ku isi.Abantu bifuza kuzaba muli paradizo,bagerageza kwirinda gukora ibyo Imana itubuza.Imana yashyizeho igihe ntarengwa cyo kuzahindura ibintu,ibanje gukuraho abantu bose bakora ibyo itubuza.It is a matter of time.