Print

Minisitiri Nduhungirehe yamaganye ibigo byamamariza ku kirango cyo kwibuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2019 Yasuwe: 2809

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter akoresha kenshi,Amb.Nduhungirehe Olivier yamaganye ibigo bitandukanye byamamariza kubirango byo kwibuka ko bikwiriye kubireka ubwo abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ibi ntabwo aribyo.Ndasaba CNLG na PSF kugira icyo bakora,bagakumira abamamaza muri ubu buryo,ntibizongere mu #Kwibuka26.”

Ibigo bitandukanye bimaze iminsi byamamariza ku kirango cyo kwibuka ibintu bitishimiwe na benshi barimo na Nduhungirehe wasabye koi bi bintu byahinduka.