Print

Amafoto y’abakinnyi ba Gor Mahia baryamye kuri sima yo ku kibuga cy’indege I Doha yababaje benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2019 Yasuwe: 6124

Ubwo bari bagiye gukina umukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederations Cupna RS Berkane yabatsinze ibitego 2-0,abakinnyi ba Gor Mahia bahuye n’uruva gusenya barara ku kibuga cy’indege hasi kuri sima kubera ubukene bw’ikipe yabo.

Abayobozi b’iyi kipe basabye abakinnyi kwihangana bakaryama kuri Sima bategereje indege ibageza muri Morocco cyane ko batari bafite amafaranga yo kubishyurira Hoteli mu mujyi wa Doha.

Abakinnyi ba Gor Mahia bafotorewe ku kibuga cy’indege cya Doha International airport baryamye hasi ndetse bageze muri Maroc bakerewe byatumye umutoza adatanga ikiganiro n’abanyamakuru.

Kubera umunaniro no kubura amacumbi meza,Gor mahia yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino ubanza,igomba kwishyura kugira ngo igere muri ½ cy’irangiza.

Iyi kipe ya Gor mahia ikinamo umunyarwanda Jacques Tuyisenge gusa we ntiyari kumwe na bagenzi be kubera ko yahagaritswe imikino 2 ya 1/4 na CAF.