Print

Fresh Kid wa muhanzi w’umwana muri Uganda bategetse kureka umuziki cyangwa agafungwa umuherwe agiye kumurihira ishuri rihenze[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 April 2019 Yasuwe: 3412

Aya mahirwe ayabonye nyuma y’uko Minisitiri w’Urubyiruko, Florence Nakiwala Kiyingi, yari yavuze ko ashobora gufungwa kubera ubuhanzi bwe bumubuza kwiga neza.

Nyuma aba bombi baje kumvikana ko azafatanya ishuri n’umuziki ku buryo nta kizabangamira ikindi, kandi ntiyongere kuririmbira mu tubari.

Uyu Minisitiri Kiyingi kandi yasabye ko Fresh Kid ahindurirwa ishuri, akajya mu kigo bigamo bacumbika.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru pearlposts.com Rajhiv Rupaleria, umuhungu wa Sudhir Rupaleria mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko bazishyurira uyu mwana ubusanzwe witwa Patrick Ssenyonjo amashuri abanza mu kigo cya Kampala Parents School kiri mu bikomeye muri icyo gihugu.

Yagize ati “ Nahuye n’umwana witwa Fresh Kid ntangazwa n’umuhate afite. Nifuza ko yabera urugero urundi rubyiruko. Niyo mpamvu Rupaleria Foundation imuhaye buruse yo kujya muri Kampala Parents School.”

Ubusanzwe Fresh Kid yigaga mu kigo cya St. Agnes Primary Schoo,l abantu bari batangiye kuvuga ko giciriritse kuko uyu mwana yari amaze kuba icyamamare.

Umuherwe Sudhir abinyujije mu kigega yise Rupaleria Foundation afasha abaturage mu bikorwa by’ubuzima, uburezi, siporo, guhashya ubukene n’ibindi byinshi.