Print

Umugore yafungiranye abana be babiri bato mu nzu ajya gusambana agarutse asanga umwe yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2019 Yasuwe: 5683

Uyu mugore yatawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana we w’umuhungu witwa Danill,nyuma yo kumuta mu nzu we na mushiki we nta byo kurya abasigiye.

Aba bana bato basigaye mu nzu bari kurya impapuro n’imyanda itandukanye kubera ko nyina atigeze agira icyo kurya abasigira ubwo yari agiye gusohokana n’umukunzi we bamaranye iminsi 9 yose.

Ubwo uyu mugore yagezwaga imbere y’urukiko yatunguye benshi ubwo yagaragaraga ari guseka ndetse avuga ko aticuza kuba yarasize aba bana mu nzu.

Umucamanza mukuru yavuze ko iyicarubozo uyu mugore yakoreye aba bana rimeze neza nk’iryakorewe abayahudi mu kigo bicishirijwemo inzara cya ’Auschwitz’.

Amakuru aravuga ko uyu mugore yicishije inzara abana be kugira ngo azabafotore amafoto ayakwirakwize ku mbuga nkoranyambaga asaba inkunga.

Uyu mugore yiswe sekibi kubera ubu bugome bukomeye yakoreye abana be,byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 15 muri gereza.




Uyu mugore yafungiranye abana be 2 mu nzu nta biryo abasigiye ajya kumara iminsi 9 aryoshya n’umukunzi we