Print

Abagenzi bavugije induru,bashaka gusohoka mu ndege igiye kugenda nyuma yo kubona umuriro uturutse muri moteri yayo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2019 Yasuwe: 5781

Abagenzi 3 basanzwe ari aba dogiteri,babonye ibishashi by’umuriro bivuye muri iyi ndege niko kuvuza induru banafungura icyumba cy’ubutabazi,basaba abantu kuyivamo mbere y’uko igenda.

Ibyari urugendo byabaye induru,abagenzi bose barigaragambya,bamwe baragwirirana bagerageza gusohoka, nyuma yo kumva impuruza z’aba bantu 3 bari bamaze kubona ibishashi by’umuriro byaturukaga muri moteri y’iyi ndege.

Aba badogiteri batangaje ko abashinzwe gutwara iyi ndege babimye amatwi ubwo basakuzaga ngo “umuriro,Umuriro!’”,biba ngombwa ko binjira mu cyumba gisaba ubutabazi ku ngufu.

Iyi ndege yari igiye guhaguruka ku kibuga cya Vnukovo airport mu mujyi wa Moscow,yakomwe mu nkokora n’aba bagenzi bateje umwuka mubi ndetse bahise bajyanwa guhatwa ibibazo n’anbashinzwe umutekano.

Abagenzi bamwe bagerageje gusohoka ku ngufu ndetse bamwe bitura hasi,baketse ko iyi ndege ifashwe n’umuriro.

Abashinzwe kwita ku bagenzi mu ndege babwiye abagenzi ko nta kibazo gihari ko ari ibisanzwe gusa benshi batashywe n’ubwoba bitewe n’aba badogiteri 3.

Abagenzi basabye ko bahindurirwa indege nyuma yo gutinya iyi barimo kubera kuvamo ibishashi by’umuriro.