Print

Cristiano Ronaldo yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo gutsindwa na Ajax

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2019 Yasuwe: 9035

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Sun,aravuga ko Cristiano Ronaldo ashobora kuzava muri Juventus mu mpera z’umwaka w’imikino utaha,igihe cyose azaba abuze igikombe cya UEFA Champions League.

Ikinyamakuru cyitwa La Repubblica cyatangaje ko Cristiano Ronaldo yababajwe bikomeye no gutsindwa na Ajax bafataga nk’ikipe iciriritse ariyo mpamvu yifuza gukora cyane umwaka utaha,yabura UEFA Champions League akajya kuyishakira ahandi.

Cristiano Ronaldo yaguzwe akayabo ka miliyoni 98 z’amapawundi kugira ngo afashe Juventus kwegukana UEFA Champions League iheruka muri 1996,ariko ntibyashobotse basezerewe na Ajax muri ¼.

Nyuma y’uyu mukino wa Ajax,ngo umwuka mubi niwo waranzwe mu rwambariro rw’abakinnyi ba Juventus barakariwe cyane na Ronaldo.

Amasezerano ya Cristiano Ronaldo na Juventus azarangira muri Kamena 2022 ariko ngo nabura UEFA Champions League umwaka utaha, azahita yigendera.


Comments

Ddd 19 April 2019

ngo yafashe umwanzuro ukomeye? warangiza uti ngo ashobora kuva muri iyi kipi. none ko mu nkuru wanditse nta hantu yigeze abivuga, gute umutwe winkuru ushobora kuvuga ngo yafashe umwanzuro ukomeye? ubunyamwuga buke no gutesha agaciro izina ryuwanditse iyi nkuru adasize ikinyamakuru akorera ni byo nkuyemo.


mazina 18 April 2019

Ntabwo azongera kubona Ballon d’or kubera ko imyaka irimo kumusiga.Wenda Messi bizashoboka uyu mwaka.Niba dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo,Bible idusaba gushaka imana tukiri bato.Nubwo twaba "ibihangange",turasaza tugapfa.Ariko umuti w’urupfu bible irawutanga.Ku munsi wa nyuma,imana izazura abantu bapfuye bayumvira kandi batiberaga mu byisi gusa.Ndi Ronaldo,aho gukomeza gushaka ibikombe n’amafaranga gusa,utibagiwe kujya mu bagore,nakiga bible ikampindura,nkaba umukristu nyakuri.Jye niko nabigenje.Mfatanya akazi gasanzwe no kujya mu nzira nkabwiriza abantu kandi ku buntu nkuko Yesu yasize abisabye buri mukristu nyakuri wese.Soma Yohana igice cya 14 umurongo wa 12.