Print

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12 mbere ya Pasika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 April 2019 Yasuwe: 1505

Papa Francis yahuye n’izi mfungwa araziganiriza hanyuma azoza ibirenge aranabisoma mu rwego rwo kwigana Yesu wabikoze mbere y’uko yicwa.

Nk’ibisanzwe Papa asanzwe akora umuhango wo koza abantu batandukanye ibirenge barimo imfungwa,impunzi n’abasaza ariyo mpamvu kuwa Kane w’iki cyumweru yagiye urugendo rw’ibirometero 40,ajya koza ibirenge izi mfungwa zo muri gereza yo muri Velletri.

Papa yabwiye izi mfungwa ko mu gihe cya Yesu koza ibirenge imfungwa kari akazi k’abakozi bo mu rugo n’abacakara.

Yagize ati “Iri n’itegeko rya Yesu ndetse n’ibwirizabutumwa.Ntabwo dukwiriye kwigira abayobozi cyangwa gusuzugura abandi.Muri mwe nta muntu ukwiriye gusuzugura undi.Ufite imbaraga akwiriye gufasha umunyantege nke.Utekereza ko akomeye akwiriye kuba umugaragu.Twese dukwiriye kuba abagaragu.”

Mu mfungwa zogejwe ibirenge na papa,hari abataliyani 9,umunya Brazil,umunya Maroc,umunya Cote d’Ivoire.

Mu minsi ishize bamwe mu bayoboke ba kiliziya Gatolika n’abandi bahezanguni batutse papa cyane bamuziza ko yogeje ibirenge imfungwa z’abagore.


Comments

sezikeye 19 April 2019

Yaba Paapa woza abantu ibirenge cyangwa abikorera imisaraba kuli uyu munsi wa Good Friday,bashaka kwigana Yesu,sicyo kibagira "abakristu nyakuri".Umukristu Nyakuri si ukora Imihango Yesu yakoze.Ahubwo ni uwirinda gukora ibyo yasize atubujije: Kurwana,kwiba,gusambana,etc...
Mwibuke ko Abafarisayo nabo barangwaga n’imihango myinshi.Ariko Yesu yavuze ko baturuka kuli Satani.Muli 1994,Abayobozi b’u Rwanda,bitwaga Abakristu nibuze kuli 98%.Ndetse bamwe babyukiraga mu Misa,cyangwa bakikorera imisaraba.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide.Imihango ntacyo ivuze.Ubuse wa wundi wigana Kagame kuvuga,bituma ahinduka Kagame?
N’aba bakora "imihango Yesu yakoze",ntibibagira abakristu nyakuri.This is Hypocrisy.