Print

Mbere y’uko Pasika itangira abaturage bo mu Bwongereza basinze ku bwinshi bigera naho bamwe burira ibiti abandi bakwira imishwaro[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 April 2019 Yasuwe: 3886

Mu mijyi itandukanye irimo Newcastle, Cardiff na Birmingham,abagore,abagabo,abasore n’inkumi bagaragaye mu gicuku basinze cyane,bari kugwirirana cyane,bituma bamwe barara mu buroko.

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa kane tariki 18 Mata,nibwo aba Bongereza biganjemo urubyiruko bagiye mu tubari,banywa inzoga nyinshi barasinga bamwe barara mu mateme,abandi barara muri gereza nyuma yo kurwana na polisi.

Mu gihe hirya no hino ku isi abantu benshi babonye ikiruhuko kirekire kigera ku minsi 4,aba Bongereza bahisemo kuyibyaza umusaruro,bajya kunywa agasembuye kenshi.

Icyatangaje benshi mu mafoto yagiye hanze,n’abantu basinze bigera ubwo burira ibiti kubera inzoga,abandi bitaburiraho imyenda,abandi bataha barandaswe.