Izi ngagi zo mu ishyamba ry’ibirunga zatumye benshi batangazwa n’ubuhanga bwo kwifotoza zifite ndetse bamwe ntibabuze kuvuga ko ntaho zitandukaniye n’ikiremwamuntu.
Iyi foto yashyizwe hanze kuwa Kane w’iki cyumweru,yakunzwe n’abarenga ibihumbi 12 kuri Facebook mu gihe abarenga ibihumbi 14 bayisangiye bagenzi babo.
Muri pariki y’ibirunga,habarurwa abarinzi bagera kuri 600 bamenyeranye n’izi ngagi ndetse bashinzwe kuzirindira umutekano nyuma y’intambara yatandukanyije izi nyamaswa ziba hake ku isi.
muminsi mike ndabona ziribukore evolution nazo zigahinduka abantu