Kubera ko kuri uyu wa mbere bari bazi ko bafite akaruhuko,aba Bongereza biganjemo urubyiruko bagiye mu tubari baranywa barasinda,bigeze mu rukerera batangira guterana ibipfunsi n’imigeri.
Benshi mu bakobwa bananiwe gutaha kubera ingano y’agasembuye banyoye,abandi bagenda bakuruwe n’inshuti zabo,mu gihe hari n’abakubise abapolisi babitiranyije na bagenzi babo.
Imwe mu mijyi irimo Manchester, Birmingham na Blackpool yagaragayemo ubusinzi bukabije ndetse kubera ko hari ubushyuhe bwinshi,benshi bagiye kwicira icyaka mu tubari dutandukanye.
Bamwe mu bakobwa bari basinze bafashwe amashusho bari guhamagara ama taxi ngo aze kubacyura,abandi bakuramo inkweto ndende bari bambaye zatumaga bananirwa kugenda kubera agasembuye kari kabagezemo.