Print

Arsenal igiye kurekura abakinnyi 7 batagitanga umusaruro uko bikwiriye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2019 Yasuwe: 4225

Nyuma yo gutsindwa na Crystal Palace ibitego 3-2 yabanjemo abakinnyi bataherukaga gukina,umutoza Unai Emery yabonye ko mu ikipe ye harimo abakinnyi badafite akamaro ariyo mpamvu ngo yiteguye kugurisha abagera kuri 7 nkuko Daily Mail ibitangaza.

Bamwe mu bakinnyi Arsenal ishobora kwereka umuryango barimo Carl Jenkinson,Mohamed Elneny, Calum Chambers,David Ospina,Shkodran Mustafi bashobora kwiyongeraho umwe hagati ya Mesut Ozil cyangwa Henrikh Mkhitaryan na Danny Welbeck.

Arsenal yagerageje gushaka umuguzi wa Mustafi mu myaka 2 ishize ariko ngo yaramubuze gusa muri iyi minsi irifuza kumurekura kuko akomeje gutanga ibitego ubutitsa.

Aba bakinnyi 7 bavuzwe baziyongeraho Petr Cech wamaze gutangaza ko azasezera na Aaron Ramsey wamaze kumvikana na Juventus.

Impamvu ikomeye Arsenal yifuza kurekura Ozil na Mkhitaryan,ni uko ishaka kugabanya amafaranga ihemba abakinnyi mu mwaka w’imikino utaha ndetse biravugwa ko nihaboneka umuguzi bazabarekura byihuse.