Print

AS Kigali yirukanye Masudi Djuma wari umutoza wayo mukuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2019 Yasuwe: 2307

Masudi wageze muri AS Kigali mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira,ntiyahiriwe n’aka kazi,kuko yashwanye na benshi mu bakinnyi b’iyi kipe banga kumwitangira byatumye atsindwa umusubirizo.

Kuwa 19 Ukwakira 201, nibwo umutoza Masudi Djuma benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bita ‘Commando’ yerekanywe ku mugaragaro nk’Umutoza mushya wa AS Kigali avuye mu ikipe ya Simba SC yari abereye umutoza wungirije.

Masudi akigera muri AS Kigali yagowe no kubona intsinzi kuko yabonye amanota 3 ya mbere ku mukino w’Umunsi wa munani wa shampiyona wabaye kuwa 13 Ukuboza 2018, anyagiye Bugesera FC ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Masudi w’imyaka 41 yagizwe Umutoza wa AS Kigali asimbuye Nshimiyimana Eric. Yabengutswe nyuma yo gutandukana na Simba Sports Club yo muri Tanzania yavuyemo kubera kutumvikana n’Umutoza wayo Mukuru, Umubiligi Patrick Uassems yari yungirije.

Masudi Djuma wananiwe kumvikana n’abakinnyi be by’umwihariko ba kizigenza,asize AS Kigali ku mwanya wa 7 wa shampiyona n’amanota 30 aho yahise asimburwa na Mateso Jean de Dieu wari umwungirije kugeza igihe hazabonekera umutoza mushya.



Masudi yirukanwe muri AS Kigali azira umusaruro muke


Comments

Gisa 24 April 2019

no muri APR fc ngo byakomeye nyuma yogutsindwa na Rayon.APR fc umutoza ashobora kwirukanwa.