Print

Rubavu: Abashumba batatu bafashwe bamaze kubaga inka y’umuturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2019 Yasuwe: 2800

Abashumba barimo uwitwa Nkundinka Jean Claude w’imyaka 19 wari n’umushumba wa Kariwabo Japhet watemewe inka,Muruta Emmanuel w’imyaka 24 na Hitayezu François w’imyaka 20 nibo bafashwe bamaze kubaga iyi nka.

Bakimara kwica iyi nka,aba bashumba bayitemye uruhande rumwe bajya kuruhisha urundi ruhande ubuyobozi bubafata bataramara kurubaga nk’uko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.

Aba bashumba 3 bafatiwe mu Mudugudu wa Gisangani, mu Kagali ka Bisizi mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu,bahise batabwa muri yombi ndetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Bosco Tuyishime, yahise akoresha inama abaturage abereka aba bajura ndetse ababwira ko bagiye gukaza umutekano kugira ngo ubujura bw’inka bukomwe mu nkokora.