Print

N’Golo Kante yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze atari azwiho [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2019 Yasuwe: 8164

N’golo Kante yari umwe mu bashyitsi bitabiriye ikirori cyo kwizihiza isabukuru ya David Luiz wujuje imyaka 32 kuwa Mbere w’iki Cyumweru ariko ntiyayizihije kuri uwo munsi kuko bari bafitanye umukino na Burnley banganyije ibitego 2-2.

Iki kirori cya David Luiz cyitabiriwe nanone n’umukinnyi Olivier Giroud waje yambaye Mask y’inkoko ndetse n’umukobwa ukinira Chelsea y’abakobwa witwa Fran Kirby.

N’golo Kante ukundwa na benshi kubera imyitwarire ye yo hanze y’ikibuga,yirekuye agaragara yambaye mask ya Batman muri iki kirori cya David Luiz usanzwe ari inshuti ye magara.





Kante yifotoje yambaye nka Batman