Print

Bobi Wine wari ufungiwe mu rugo rwe yacitse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2019 Yasuwe: 4052

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko umunyamategeko yavuze ko Bobi Wine yakubise umurinzi atoroka inzu ye ajya hanze.

Guhera kuwa Mbere abapolisi benshi bashyize ibirindiro ku rugo rwa Bobi Wine kugira ngo ntabashe gusohoka ngo ajye gukwirakwiza amatwara ye mu bafana be.
Kuwa mbere nibwo Polisi yakozanyijeho n’abafana ba Bobi Wine ndetse we bamuta muri yombi bajya kumufungira ahantu hatazwi.

Bobi Wine warakajwe no gufungirwa ibitaramo byose yari yateguye mu cyumweru gishize,yashyamirane n’inzego za polisi zimuta muri yombi ariko nyuma aza kurekurwa ajya gufungirwa mu rugo rwe abuzwa gusohoka kugira ngo atajya gukomeza ibitaramo bye.

Ntacyo Polisi iratangaza ku itoroka rya Bobi Wine kuko inzira zinjira n’izisohoka mu rugo rwa Bobi Wine zariho abashinzwe umutekano.Ntibiramenyekana niba Bobi Wine yatorotse nijoro cyangwa ku manywa.

Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda bayobowe n’uwitwa Hon.Betty Aol Acan, basuye Bobi Wine mugenzi wabo,bamagana ibyo kumufungirwa mu rugo ndetse basaba bagenzi babo kugira icyo bakora.

Bobi Wine afite intego yo gukura Perezida Museveni ku butegetsi bwa Uganda mu matora yo mu mwaka wa 2021.