Print

Bobi Wine yakoze indirimbo yageneye abapolisi ba Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2019 Yasuwe: 2498

Bobi Wine wari umaze iminsi 2 afungiwe iwe,yakoresheje uyu mwanya neza yandika indirimbo yo guhwitura abapolisi bakareka guhohotera rubanda.

Bobi Wine wafunzwe kuwa Mbere w’iki cyumweru, yagize ati: "Iminsi ibiri namaze mfunze nayikoresheje nandika indirimbo ubu ngeneye abo mu nzego z’umutekano".

Kuri uyu wa kane,Taliki ya 25 Mata 2019,nibwo Bobi Wine yasohoye iyi ndirimbo avugamo ko ashimira abashinzwe umutekano ku kurinda igihugu, ariko abasaba kureka guhohotera uburenganzira bwa rubanda.

Muri iyi ndirimbo Bobi Wine ati "Urankorera iyicarubozo kandi ndi umuvandimwe wawe. Sindwana nawe ndiho ndakurwanirira, ibidutsikamiye nibyo bigutsikamiye".

Amashusho y’urugomo rwakozwe n’abashinzwe umutekano niyo yiganje muri iyi ndirimbo ya Bobi Wine nshya.

Muri iyi ndirimbo iri mu giswahili n’ikigande Bobi Wine yabwiye Afande ati "Urankubitira iki ko tudatandukanye? Urampora iki ko nta kibazo dufitanye? Mbere yo kuba ’afande’ uri umuturage".

Iyi ndirimbo ya Bobi Wine iri guca ibintu kuri You Tube kuko nyuma y’amasaha macye isohotse iri kurebwa cyane.