Print

Nambajimana uherutse gusezera ku bupadiri agiye gushyingiranwa n’umukobwa bakuranye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 April 2019 Yasuwe: 8263

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru,Nambajimana yatangaje ko Tariki ya 14 Kamena 2019 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa bizabera Kimironko,hanyuma tariki ya 15 z’uko kwezi basezerane imbere y’Imana muri St Peter i Remera.

Uyu mupadiri yagize ati “Nibyo rwose ngiye gusezerana kubana akaramata n’umukunzi wanjye. Tariki ya 14 Kamena 2019 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa bizabera Kimironko […] hanyuma tariki ya 15 dusezerane imbere y’Imana muri St Peter i Remera.”

Nambajimana yavuze ko yamenyanye kera cyane n’uyu mukunzi we Souvenir Alphonsine,kuko bavuka mu Kagari kamwe.

Uyu mupadiri Nambajimana yahise ava muri Kiliziya Gatolika ayoboka Itorero Angilikani,kuko Kiliziya Gatolika itari gupfa guha umugisha isezerano rye kuko yari yarayisezeranyije kuba “umusaserudoti iteka.

Nambajimana usengera muri EAR ya Remera,yavuze ko akiri umusaseridoti yifuzaga kugira uwo bahura bagakorana imibonano mpuzabitsina ariko yanga gutatira isezerano yari yagiranye na kiliziya ariyo mpamvu yahisemo gusezera.

Yagize ati “Nifuzaga kugira umuntu tubonana ngakora imibonano mpuzabitsina, ariko nkumva ntibihuye n’inshingano nari mfite zo kwiha Imana. Ni yo mpamvu navuze nti aho kugira ngo nzahemuke reka nsezere, ubutumwa nagombaga gukora muri Kiliziya Gatolika ngiye kubukomeza noneho ndi umugabo ufite umugore.”

Uyu mupadiri yatangaje ko yifuza ko bagenzi be bakoranye umurimo w’Imana bakwiriye gukomeza kunga ubumwe, no gukomeza umurimo w’ubusaseridoti kugeza ku ndunduro.


Alphonsine ugiye gushyingiranwa na Nambajimana wasezeye ku bupadiri


Comments

Charles 30 April 2019

Nambajima ndagushimiye ko uvugishije ukuri ni ubupfura ( imibonano mpuza bitsina) Gusa singushimiye ko waretse kuba umu Sacerdote iteka kko wabihisemo mbere y’ ibindi nta gahato kandi si bibi kko hari ababyishimiye cyane

Icyo mbonye ni uko iyo nkumi ya kera itigeze ikorohera ngo yumve ko wihebeye umukiza, gusa nawe Nta mbaraga mbona wabishyizemo wageze aho uba umunyantege nke ariko ibibi birarutanwa. Urugo rwiza muzabyare muheke