Print

Melania Trump yaciye ibintu kubera ifoto yashyize hanze ku munsi we w’amavuko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 April 2019 Yasuwe: 6095

Ubwo yari yujuje isabukuru ye y’imyaka 49 kuwa Gatanu,Melania Trump yifotoje ifoto akikijwe na ba gafotozi benshi ndetse n’abandi bagabo biganjemo abagabo.

Abanyamerika benshi ntibishimiye iyo foto kuko bamwe bavuze ko yakagombye kwifotoza ari mu kazi ke aho kwifotoza ashagawe n’abanyamakuru bari baturutse hirya no hino.

Abantu benshi bavuze ko gushyira iyi foto ya Melania ari kwishimira isabukuru ye y’amavuko kuri Twitter ya White House bidakwiriye,ndetse akagaragara abagabo benshi bamushagaye.

Umwe mu bagore bagize icyo bavuga yagize ati “Ese kuki atifotoje ari gukora ikintu runaka?.Iyi foto ntiyari ikwiriye.”



Umufasha wa Trump yibasiwe na benshi kubera iyi foto yashyize hanze ashagawe n’abanyamakuru