Print

Virgil Van Dijk yashyikirijwe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza watowe n’abakinnyi bagenzi be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2019 Yasuwe: 2181

Virgil Van Dijk yasimbuye Mohamed Salah wari wacyegukanye mu mwaka w’imikino ushize nawe basanzwe bakinana mu ikipe ya Liverpool.

Raheem Sterling wahabwaga amahirwe na benshi mu bakunzi ba ruhago,yaje ku mwanya wa kabiri ndetse ahabwa igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi [Young Player of the Year],nawe yasimbuye mugenzi we bakinana Leroy Sane wagitwaye umwaka ushize.

Ijoro ryo kuri iki cyumweru ryahiriye Abaholandi cyane kuko mu bagore rutahizamu wa Arsenal, Vivianne Miedema,uyoboye abandi muri shampiyona y’abagore n’ibitego 21 ariwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka wa 2019.

Vivianne Miedema yahawe iki gihembo nyuma y’aho ari mu bafashije Arsenal y’abagore gutsinda Brighton and Hove ibitego 4-0,ihita yegukana igikombe cya shampiyona.

Iki gihembo cyaherukaga gutwara na myugariro mu mwaka wa 2005 ubwo cyatwarwaga na John Terry.