Print

Indege ya Air Zimbabwe yafashwe n’inkongi y’umuriro muri moteri abagenzi bashya ubwoba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2019 Yasuwe: 3516

Ubwo iyi ndege itwara abantu, yari imaze guhaguruka kuri iki kibuga cy’indege yafashwe n’inkongi bituma igice cy’inyuma (Tail pipe) kigurumana.

Iyi kompanyi yamenyesheje ko "iyi mpanuka" itabujije urugendo rw’iyi ndege,ya Boeing 767-200ER gukomeza kuko yabashije kugera mu murwa mukuru Zimbabwe Harare mu mahoro.

Air Zimbabwe yamenyesheje abakiriya bayo ko hatangiye amaperereza kugira ngo bamenye icyateye iyi mpanuka yatumye moteri ifatwa n’inkongi.

Iyo kompanyi yagize iti: "Dufite umubabaro wo kumenyesha abagenzi bacu ko iyi mpanuka ishobora kugira ingaruka mbi ku ngendo zacu".

Umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege yari ihiye, yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati "niwo munsi nagize ubwoba burenze urugero mu buzima bwanjye”.

Abantu benshi barakariye abapilote b’iyi ndege banze gusubira I Johannesburg ngo iyi ndege ikorwe,ahubwo bakayisunika ikagera I Harare iri gushya mu gihe abandi babashimye ko babashije kuhagera.


Comments

Charles 30 April 2019

Ntekereje ko aba ba Pilote babanje kureba ibyaba byiza kuko nabo ntibari biyanze, ahubwo navuga ngo Uhoraho ahabwe icyubahiro!!