Print

Umushoferi wari utwaye minibus yarimo abakinnyi bakomeye yasinziriye atuma ikora impanuka yahitanye umwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2019 Yasuwe: 7734

Umushoferi wari utwaye imodoka yarimo aba bakinnyi b’ikipe ya Alanyaspor ikina mu cyiciro cya mbere muri turkia yasinziriye atuma ikora impanuka yatumye benshi mu bakinnyi bakomereka mu gihe umunya Czech Repubulic witwa Josef Šural yahasize ubuzima.

Kuri iki cyumweru,ubwo ikipe ya Aytemiz Alanyaspor yari imaze kunganya igitego 1-1 na Kayserispor na mu cyiciro cya mbere muri Turkia,abakinnyi barindwi buriye minibus bari bakodesheje,bageze mu nzira iyi modoka ikora impanuka kubera ko abashoferi bayo bombi basinziriye icyarimwe,bituma rutahizamu Josef Šural w’imyaka 28 ahasiga ubuzima.

Šural wahamagawe mu ikipe ya Czech Republic inshuro 20 agatsinda igitego kimwe,yahise ajyanwa mu bitaro byo hafi y’aho iyi minibus yakoreye impanuka ,akorerwa operation itagize icyo imara kuko byarangiye atabarutse.

Abandi bakinnyi bari muri bisi y’ikipe ,barokotse iyi mpanuka ndetse batinze kumenya amakuru ya bagenzi babo bari bakodesheje iyi minibus.

Umuyobozi wa Alanyaspor, Hasan Çavuşoğlu, yavuze ko abashoferi babiri b’iyi minibus basinziriye rimwe,iyi modoka iritwara kugeza ikoze impanuka.

Yagize ati “Amakuru nahawe na polisi n’uko iyi modoka yari itwawe n’abashoferi babiri ariko basinziriye icyarimwe bituma ikora impanuka.”

Aba bashoferi bombi bahise batabwa muri yombi ndetse Cisse na Caulker cyo kimwe na bagenzi babo 5 bari muri iyi modoka bakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Nyakwigendera Šural yasize umugore n’abana be babiri nyuma yo guhitanwa n’iyi mpanuka yabaye habura ibirometero bisaga 3 ngo bagere mu mujyi wa Alanya.

Abakinnyi barimo Petr Cech,Tomasz Rosicky n’abandi bakinannye nawe bihanganishije umuryango we.

Uretse Cisse na Caulker bakomerekeye muri iyi mpanuka ya minibus ya VIP bari bakodesheje,abandi bakinnyi bakomeretse ni Djalma Campos, Baiano, Welinton na Isaac Sackey wavunitse ukuboko.




Nyakwigendera Sural wahitanwe n’impanuka ya Minibus


Comments

DUDU 30 April 2019

Yoooo! Imana imwakire mu bayo