Print

Ibifaru bya perezida Maduro byiraye mu bantu bigaragambya birabagonga cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 May 2019 Yasuwe: 6951

Abaturage barimo bigaragambya barwanya ubutegetsi bwa Nicolas Maduro mu murwa mukuru wa Caracas,batewe n’ibifaru by’abasirikare b’uyu muperezida,bigonga bamwe abandi bakwira imishwaro.

Muri iyi mihanda ya Caracas muri Venezuela,abantu bari benshi bigaragambya bahita babona ibifaru biri kubagonga bamwe bahita batangira gukwira imishwaro,bakiza amagara yabo.

Perezida wa US,Donald Trump akimara kubona aya mashusho yagize ati “Ndi gukurikirana cyane ibiri kubera muri Venezuela.Leta ya US irajwe ishinga n’abaturage ba Venezuela ndetse n’ubwigenge bwabo.”

Abaturage bamwe bagerageje gutera ibintu bicumba umwotsi kuri ibi bifaru byahise nabyo bibatera ibyuka biryana mu maso barahunga.

Leta ya US ishyigikiye ko Juan Guaido yafata ubutegetsi ku ngufu agasimbura uyu Maduro,byatumye havuka intambara yateye ingaruka mbi zirimo n’inzara.










Comments

What!!!! 1 May 2019

America yigize ise wisi!! Mfite inzozi ko umunsi umwe bazabona ko buri wese ashoboye kwimenyera ibibazo nibisubizo bye.