Print

Uyu mugore w’abana batatu yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’igitsina cy’umugabo asaba amafaranga

Yanditwe na: Martin Munezero 4 May 2019 Yasuwe: 7992

Ni Breyanna Dean, 24 yabwiye urukiko ko ayo mafoto yayohererezaga abantu batandukanye.

Ubushinjacyaha bushinja Breyanna ko yashinduye umubare w’ ibanga w’ uyu mugabo ngo adasiba amafoto y’ igitsina cye yari yohererejwe abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore yandikiye ubutumwa uyu mugabo watamazaga ku mbuga nkoranyambaga amwaka amafaranga ngo abihagarike.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite ibihamya ko uyu mugore yari afite ubushobozi bwo kwinjira mu mbuga nkoranyambaga z’ uyu mugabo kuko bigaragaza na screenshoots(amafoto y’ amakuru ari muri mudasobwa cyangwa telefone) yoherereje uyu mugabo.

Ubushinjacyaha bushinja uyu umugore iterabwoba rigamije ubwambuzi. Umugabo watamajwe ntabwo yatangajwe nta nubwo hatangajwe isano afitanye n’ uyu mugore cyangwa iryo bigeze kugirana.

Uyu mugore Dean asanzwe afite ibirego by’ imyitwarire mibi birimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, no gutwara imodoka nabi mu muhanda.

Ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize ubwo yari akimara gutabwa muri yombi yatanze ingwate y’ ibihumbi 10 by’ amadorari kugira ngo akurikiranwe ari hanze.