Print

Umunyarwanda yarasiwe ku mupaka wa Gatuna azira gushaka kujya gucuruza ibishyimbo muri Uganda ku ngufu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 May 2019 Yasuwe: 7002

Uyu mucuruzi w’imyaka 41 yarasiwe mu murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, ubwo yabuzwaga kwambutsa ibiro 500 by’ibishyimbo muri Uganda kubicuruza akanga kumva,biba ngombwa ko araswa ukuboko.

Ndahimana yabwiye ikinyaamakuru Daily Monitor ko umupolisi yamubujije kwambuka umupaka ngo ajye gucuruza ibi bishyimbo bye,aramusuzugura kubera ko yashakaga kubicuruza ku giciro cyo hejuru.

Yagize ati “Ushinzwe umutekano yansabye kureka kwambukana ibicuruzwa byanjye ndamusuzugura kuko muri Uganda ikiro cy’ibishyimbo kigura amashilingi 2,350 mu gihe mu Rwanda ari amashilingi 2000.Bandashe mu kuboko kw’iburyo,abo twari kumwe banjyana mu bitaro bya Katuna.

Mu ijoro ryo kuwa Kane Taliki ya 02 Gicurasi uyu mwaka nibwo uyu mugabo Ndahimana yarashwe ari kumwe n’abantu bari bamutwaje ibi biro 500 by’ibishyimbo.

Uyu Ndahimana utuye mu karere ka Gicumbi yatangaje ko afite ubwoba ko nagaruka mu Rwanda azahanwa by’intangarugero kubera kwica amategeko,agashaka kwambutsa ibishyimbo muri Uganda ku ngufu.