Print

Mohamed Salah yongeye gusohoka mu kibuga ari kurira kubera imvune iteye ubwoba yagize [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 May 2019 Yasuwe: 3788

Mohamed Salah waraye atsinze igitego cya 22 muri shampiyona,yahuye n’uruva gusenya ku munota wa 73 w’umukino ubwo yagingwaga umutwe n’uyu munyezamu wa Newcastle Dubravka,amugwa ku mutwe, byatumye asohoka mu kibuga ajyamye mu ngobyi y’abarwayi ndetse bamushyize ibintu mu ijosi.

Mo Salah udakunze guhirwa n’imikino irangiza umwaka w’imikino,mu mwaka ushize nabwo yavunikiye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wabereye I Kiev ubwo yavunwaga urutugu na Sergio Ramos.

Mohamed Salah yasohotse ari kurira ariko umutoza Jurgen Klopp yavuze ko imvune ye idakanganye ashobora gukira vuba.

Yagize ati “Yicaye muri stade areba iminota 15 yari isigaye y’umukino.Tuzareba ibizakurikiraho ariko ntabwo ari imvune ikomeye cyane.Navuganye nawe, agaragara ko ameze neza.Ibisigaye tuzareba.”

Birashoboka ko Salah atazakina umukino wo kwishyura ikipe ya Liverpool izakiramo FC Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League ndetse uyu aziyongera kuri Roberto Firmino nawe ukirwaye nkuko Klopp yabyemeje.

Gutsinda Newcastle ibitego 3-2, byafashije Liverpool kwisubiza umwanya wa mbere wa shampiyona n’amanota 94 mu gihe Manchester City izakina na Leicester kuwa Mbere ifite amanota 92.