Print

Chris Brown yongeye kugaragaza ko agikunda Rihanna amwita umwamikazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 May 2019 Yasuwe: 3761

Chris Brown watandukanye na Rihanna mu myaka 10 ishize,yatanze ibitekerezo ku ifoto Rihanna yashyize hanze yamamaza imyenda y’imbere acuruza yise Savage X,amwita umwamikazi.

Chris Brown yagize ati “Komeza utsinde Mwamikazi.Turifuza indirimbo nshya bidatinze.”

Chris Brown umaze igihe akundana n’abakobwa benshi bagatandukana,yagaragaje ko agikunda Rihanna ndetse acyita ku bikorwa bye nyuma yo kumukubita bikabaviramo gutandukana.

Kuwa 08 Gashyantare 2009 nibwo Chris Brown yatawe muri yombi ashinjwa gukubita Rihanna akamukomeretsa cyane byamuviriyemo kujya mu bitaro,nyuma y’umwanya bamaze baterana amagambo.

Chris Brown yahamwe n’ibyaha byo guhohotera Rihanna abuzwa kongera kumwegera gusa baje kwiyunga mu mwaka wa 2013 ariko hadateye kabiri barongera baratandukana.