Print

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yatangaje kuri Juventus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2019 Yasuwe: 5179

Dolores Aveiro yatumye benshi bamwibazaho kubera ibi bintu yatangaje kuko mbere yo gutwara igikombe cy’uyu mwaka Ronaldo yagizemo uruhare,Juventus yari imaze imyaka 7 itwara ibikombe bya Serie A yikurikiranya.

Dolores yagize ati “Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi wafashije Juventus yari igeze aharindimuka kongera gutwara igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 20 yarakibuze.Arashimishije.”

Nyuma y’aya magambo yahise yandika ku iyo foto ati “Icyubahiro cyanjye,umuhungu wanjye.”

Abafana ba Juventus bakibona aya magambo bahise batangira kumwoherereza amafoto asekeje abandi bamubwira ko Juventus ihora itwara shampiyona ya Serie ahubwo icyo yabuze ari Champions League,iheruka mu mwaka wa 1996.




Nyina wa Cristiano Ronaldo yasekeje benshi ubwo yavugaga ko umuhungu we yahaye Juventus Serie A yari imaze imyaka 20 idatwara