Print

Umugabo yakubise igipfunsi cy’umutwe umwana we w’ukwezi kumwe aramwica abitewe n’umujinya wo gutsindwa umukino wo kuri mudasobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2019 Yasuwe: 4644

Uyu mugabo yatsinzwe umukino wo kuri mudasobwa,umujinya awutura umwana we amukubita igipfunsi mu mutwe ndetse amukubita ka kamashini bakoresha bakina imikino yo kuri mudasobwa.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa mudasobwa bitewe n’umuhungu we De’Anthony wariraga cyane, Trice yaraka ahita amukubita igipfunsi mu mutwe aramwangiza cyane biza kumuviramo urupfu ubwo yari amaze kugerwa kwa muganga.

Nyuma yo gutskubita igipfunsi uyu mwana,yahise amuterura agerageza kumucecekesha kubera ko yarimo arira cyane,birangira amujyanye ku bitaro aho yapfiriye.

Uyu mwana De’Anthony yarakomeretse cyane mu mutwe nyuma yo gukubitwa igipfunsi na se bituma abaganga batabasha kumukiza,ahita apfa.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi na polisi nyuma yo kwemera icyaha ko ariwe wakubise umwana we bikamuviramo urupfu abitewe n’umujinya wo gutsindwa imikino yo kuri mudasobwa.

Ikinyamakuru Dailymail cyatangaje iyi nkuru,nticyavuze aho nyina w’uyu mwana yari aherereye ubwo yamusigiraga se waje kumwica.



Trice yakubise umwana we w’ukwezi kumwe igipfunsi aramwica