Print

Mu mafoto reba umusore waciye ibintu hose bitewe n’uburyo yiyambitsemo mu buryo butangaje agerageza kwigana Cardi B[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 May 2019 Yasuwe: 4451

Mu cyumweru gishize nibwo Mu mujyi wa New York muri Amerika habaye ibirori byitwa Met Gala ubusanzwe bikunze kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye aho buri muhanzi wese aba agomba kuzana agashya ke.

Mu bahanzi bagaragaje udushya dutangaje harimo umuhanzikazi Lady Gaga , Card B kuko baje bambaye mu buryo bwakanze benshi.

Nyuma yuko bino bibaye ,ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gutwirakwizwa amafoto atandukanye abantu biganye imyenda bari bambaye.

Umwe mu basore bakunzwe kuri Internet wo muri Nigeria ’Funny Toheeb’,kubera ibikorwa by’ubugeni ahakorera yiganye imyenda Card B yari yambaye maze abantu bacika ururondogoro.

Mu bitekerezo by’abantu batandukanye,bavuze ko ku kigero cye yabishoboye ndetse basaba uyu muhanzikazi yiganye ko yazamushaka bakagirana ibiganiro kuko bigaragara ko amufana kubera ko ntakindi cyamamare yigeze yigana kandi nabo baragaragaje udushya.

REBA ANDI MAFOTO Y’IBYAMAMARE BITANDUKANYE YAGIYE YIGANA: