Print

Uganda: Urukiko rukuru rwatesheje agaciro ibirego Bobi Wine yaregaga polisi ya Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 May 2019 Yasuwe: 652

Bobi Wine yareze polisi ya Uganda koi maze iminsi ifunga ibiratamo bye kandi ariho akura umugati umutunga we n’umuryango we gusa urukiko rukuru rwatesheje agaciro iki kirego nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Chimpreports abitangaza.

Urukiko rukuru rwavuze ko Bobi Wine yananiwe kugaragaza uko guhagarika ibitaramo bye byabangamiye uburenganzira bwe bwo kwisanzura gukora n’ibindi.

Urukiko rwavuze kandi ko byari mu nshingano za Bobi Wine kugaragariza urukiko uburyo Police n’uhagarariye Leta mu nkiko bamubujije uburenganzira bwe.

Mu minsi ishize nibwo Bobi Wine yatanze ikirego ko polisi ya Uganda yamubujije uburengnzira bwe,ifunga ibitaramo bye kandi ariho akura ibimutunga ariyo mpamvu yifuza impozamarira ya miliyoni 300 z’amashilingi.

Bobi Wine yavuze ko ibitaramo bye byahagaritswe ahantu hatandukanye harimo Hotel Colin Mukono,Kamuli Busoga na Kasese ah0 yari yishyuwe miliyoni 20 z’ama shilingi ngo aririmbe.

Urukiko rukuru rwa Kampala rwanze kubuza abapolisi guhagarika ibitaramo bya Bobi Wine umaze iminsi myinshi abuzwa kuririmba ku mpamvu zitazwi ariko bivugwa ko zihuye no kuba arwanya ubutegetsi bwa Museveni.