Print

Zari yahishuye impano ikomeye yihariye kandi ngo imukwiye umukunzi we agiye kumuha[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 May 2019 Yasuwe: 4150

Umuherwekazi Zarinah Hassan ukunze kwiyita The Bosslady akomeje kwerekana ko aryohewe n’urukundo ahabwa n’umusore umukunda urudasohoka King Bae.

Mu Mu kiganiro yagiranye na Millard Ayo, uyu mugore w’abana batanu wanahoze akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we mushya witwa King Bae.

Yakomeje avuga ko yabigize ibanga kubera ko ashaka gukora ikintu gitandukanye n’ibindi, yongeraho ko mu minsi iri imbere muri parikingi y’imodoka ze agiye kongeramo iyo mu bwoko bwa ‘Bentley’.

Ati “Mu minsi mike ngiye kwakira impano ihenze, imodoka yanjye yo mu bwoko bwa Bentley, ibyo bigiye kuba byinshi mu bizaherekeza impeta nambitswe. Banyambitse impeta y’urukundo […] ariko ikoranywe umwihariko ungenewe ndetse ubwo izaba yamaze kurangira imeze neza muzayibona. Nashakaga ikintu gifite itandukaniro, twiteguye kujya kuyizana, turacyategereje ko iva mu ruganda.”

Zari yakomeje yemeza ko imodoka amaze iminsi agendamo inyinshi ari iz’uyu mukunzi we, yemeza ko impamvu ataramugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ari uko ari umuntu udakunda kwigaragaza cyane nk’uko uyu mugore we abigenza.

Yakomeje agira ati “Umugabo wanjye akora ibintu bijyanye na Politiki ndetse n’ubwubatsi, ndamufasha hano muri Tanzania no muri Afurika y’Epfo mu bikorwa bye.”

Comments

14 May 2019

Uyu mugore ni umukuzi kabisa! Yishimira impano abagabo bamuha kurusha uko yishimira urukundo bamukunda, muyandi magambo ibyo bamuha abibuze yabatera uwinyuma!

KADUBIRI 14 May 2019

Uyu mugore ni umukuzi kabisa! Yishimira impano abagabo bamuha kurusha uko yishimira urukundo bamukunda, muyandi magambo ibyo bamuha abibuze yabatera uwinyuma!