Print

Musanze FC yahawe ibya mirenge kugira ngo iteshe Rayon Sports igikombe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2019 Yasuwe: 7518

Nkuko amakuru Umuryango ukesha Radio 1 abitangaza,ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwabwiye abakinnyi ko bazahabwa agahimbazamusyi gatubutse igihe cyose bazatsinda cyangwa bakanganya na Rayon Sports.

Abakinnyi ba Musanze FC babwiwe ko gutsinda Rayon Sports bizatuma bahabwa ibihumbi 300,000 FRW Kuri buri mukinnyi,hanyuma abatoza barangajwe imbere na Ruremesha bo bazahabwa akayabo ka 500,000 FRW.

Nubwo bidasanzwe ko abakinnyi bahabwa agahimbazamusyi banganyije,abakinnyi ba Musanze FC babwiwe ko kunganya na Rayon Sports bizabafasha kwinjiza akayabo k’ibihumbi 200,000 FRW kuri buri mukinnyi hanyuma abatoza bo bazahabwa ibihumbi 300,000 FRW.

Ntabwo byari bisanzwe ko Musanze FC itanga agahimbazamusyi kangana gutya ariyo mpamvu abafana ba Rayon Sports bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 63 ndetse irasabwa gutsinda imikino yose kugira ngo itware igikombe mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 32.

Musanze FC itariyandikisha mu gikombe cy’Amahoro kubera ibihumbi 100 FRW itaratanga,yatanze aka kayabo katumye benshi bemeza ko hari umuterankunga mushya yungutse.

Umukinnyi ukina hagati wa Rayon Sports FC, Niyonzima Olivier Sefu ntabwo azakina uyu mukino wa Rayon Sports FC na Musanze FC, nyuma yo gushotwa umupira ku mutwe n’umukinnyi wa Amagaju FC nkuko muganga Mugemana Charles yabitangaje.


Musanze FC yahawe akayabo kugira ngo iteshe amanota ikipe ya Rayon Sports


Comments

bon 15 May 2019

mwiriwe ese ibi bintu birimo gukorwa n,amakipe ngo abuze Rayon cg Apr gutwara igikombe murumva tutarimo kwisenyera.nimba APR yarushaga Rayon amanota agera kuri cumi na ...none uyu munsi ikaba ariyo ikurusha 1murumva nta shyaka bagize ese mugirango byarikoze.turananirwa kuzamura urwego amakipe yacu arimo n, abakinyi kugirango tuzabashe guhangana n,amakipe yo hanze hanyuma ngo turakinira kubuza Rayon cg Apr kubiyambere kandi byararangiye imwe niba ya mbere iyndi izaba iya kabiri. uretse ko bigaragara ko nta mupira ufatika uzatuma tujya guhangana n.amakipe yo hanze. bizakomeza kuba bya bindi Hon.Bamporiki yavuze ngo nimba tujya gukina, tudahangana ntaho tuzagera.


15 May 2019

Ibirayi byeze basaruye. Ariko nibabanze bishyure ibyo bihumbi ijana bave mu manjwe ya primes zitampaye agaciro. Kuki batazibahaga mbere ubu nibwo bibutse ko bagomba gutsinda se? Mbega ibya championnat yo mu Rwanda?


Kamayirese 15 May 2019

Murasetsa namwe pe. Nonese Musanze FC yanze kwitabira irushnwa ry’igikombe cy’amahoro ari uko babuze 100.000fr?. Gusa inkuru nkizi nazo ziba nziza kugira ngo ibitekerezo by’abandika inkuru n’abasoma batambutse amarangamutima yabo


fahd 15 May 2019

Maind game


Mahanga 15 May 2019

Ayo Frws ntasengeye kbsa, yateye umwaku Kiyovu, APR,police,muhanga n’amagaju none bayasunukiye kuri Musanze. burya koko so iyo akwanga akuraga urubanza rwamunaniye.


hhg 15 May 2019

burya mussnze iki bngana gutyo!! eheheheee!! nonese ko yabuze ayo kwiyandikisha mugikombe cy’amahoro byatewe n’iki?? none se ko hari ibirarane by’imishahara ifitiye abakinnyi bayo iyo prime yavuyehe? gusa nzajya kuwureba ndebe uko inkuba zasana hazaca uwambaye ndabarahiye, nibwo bwambere numvishe ibyo bintu muri Musanze, ariko ngo police fc iyo itesha amanota rayon buri mukinnyi yari guhabwa 500 000 frws birangira bayasubije uwayabahaye kuko bakubiswe kimwe kidagomborwa. Musanze nayo wabona iri kwicukurira urwobo, kuko ayo frws yateye police umwaku na musanze fc bishobora kubagera tu.


KIKI 15 May 2019

Ibyoi birumvikana ko hari umuterankunga wundi ubari inyuma ,kuko ikipe ibura 100000frw zo kwiyandikisha yarangiza ikemerera abakinnyi prime ingana ityo.ubundi se gutsi nda kwa musanze birayungura iki?ICYO NABIZEZA ni kimwe iyi champiyona ni iyambere ibayeho kuko ntakipe irizera igikombe cyane cyane abakeba babiri urumva rero ko bitoroheye abafana b’ay’amakipe yombi.ubwo rero nibashyiremo agatege cyane Rayon kuko nitakaza bizaba birangiye .urumva ko Musanze izakina nk’iyiyahura kuko izo noti bazitakaje baba bagendesheje.Apr nayo yibeshye igatakaza yaba irimo kujya habi biha amahirwe Rayon ,ubwo rero ni aha Nyagasani. Reka tubitege amaso.


Elise 15 May 2019

Eeeeeh ako kayabo se ka amafrs angana gutyo kari kuva ubwo,Musanze burya ze pe hhhhhh