Print

Tanasha umaze igihe avugwa mu rukundo na Diamond yaciye amarenga ko nawe yaba yaramuteye inda mbere y’ubukwe bwabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 May 2019 Yasuwe: 4361

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cya Kenya yavuze ko hari amakuru meza yumva amutegereje mu gihe cya vuba.

Ibi byakomotse ku butumwa yatambukije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bahise bemeza ko nta kindi ashatse kugaragaza uretse kuba yitegura kuba yiteguye kuzibaruka umwana we na Diamond nk’uko yabicishije mu marenga.

Tanasha umenyerewe mu mwuga w’itangazamakuru no kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye yabanje gutaka umukunzi we, ati “Rudasumbwa bose barota,” arongera ati “Noneho igikomeye cyane ni uko niteguye kwakira umugisha udasanzwe vuba […] Imana ni nziza.

Ubu butumwa bwose yagiye abuvangamo udushushanyo tw’uturenge tw’umwana muto n’utundi dupfutse ku munwa dusa naho tugaragaza ko ibyo avuga bikiri ibanga. Benshi mu babonye ubwo butumwa bahise batangira kubukwirakwiza bemeza ko Tanasha yamaze gusama inda ya Diamond.

Tansha yaciye aya marenga mu gihe ubwo we na Diamond Platnumz batangiraga gukururana cyane, umuryango we wamubujije kuba yasama inda ye ataramwambika impeta y’isezerano imwemerera kuba umugore we akaramata.

Ni mu gihe aba bombi bari batangaje ko biteguye gukora ubukwe taliki ya 14 Gshyantare 2019, iyi gahunda bikarangira isubitswe kubera impamvu zitandukanye.


Comments

hitimana 15 May 2019

Ariko se uyu muhungu nta kindi abamo uretse "gutera inda"???Umenya we atajya yambara Capote.
Nubwo gusambana bishimisha millions and millions z’abantu ku isi yose,bitera ibibazo byinshi:Gushwana,Kwicana,Gucana inyuma kw’abashakanye,Kwahukana,gukuramo inda,kujugunya impinja mu misarane,Sida,Imitezi,etc...Kuva Sida yabaho muli 1981,imaze kwica abantu barenga 35 millions.Igihano nyamukuru Imana izaha abasambanyi,ni kubima ubuzima bw’iteka muli Paradizo.
Ku munsi w’imperuka,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa,nubwo aribo bake nkuko bible ivuga.