Print

Perezida wa Uganda Museveni yavuze ku ifungwa ry’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 15 May 2019 Yasuwe: 8827

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ingabo z’ibihugu bikomeye by’I Burayi na Amerika , barimo uhagarariye USA, Ubudage, Ubwongerezam, Ubuholandi, Bolivia n’abandi .

Perezida Museveni avuga ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka munini wanyuragaho ibicuruzwa bitabujije ubucuruzi mu Karere gukomeza gukorwa.

“Ntushobora guhagarika ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ubinyujije mu gufunga umupaka. Iyo uwufunze abantu bacuruza magendu.”

Aba basirikare baganiriye na Perezida Museveni , The ChimpReports ivuga ko bari bamaze icyumweru bari mu rugendoshuri muri Uganda biga iterambere ryayo n’imibanire yayo n’amahanga.

Perezida Museveni yavuze ko igihe u Rwanda rwafungaga umupaka wa Gatuna Uganda yahisemo kohereza ibintu byayo mu bindi bihugu byo mu karere birimo Sudani y’Epfo, DR.Congo, Kenya na Tanzania.

Uyu mupaka wa Gatuna ugifungwa u Rwanda na Uganda byateranye amagambo buri gihugu gishinja ikindi gushaka kugihungabanyiriza umuutekano. U Rwanda rwafunze uyu mupaka ruvuga ko rutafunze umupaka wa gatuna rugamije guhima Uganda, ahubwo ngo rwabikoze rugamije gukora imirimo yo kuwusana.


Comments

16 May 2019

Iyi ni mibare ipfuye ku yibwiraga abantu nkabariya bazi ubwenge bituma baseka ukagirango ngo ni ukuri kubasekeje ! kubwira à bantu ko ibicuruzwa bajyaga mu bihugu 5 bigiye mu bihugu 4 ntakibazo ! !!ibyo numwana byamusetsa ! ikindi ntabwo UGANDA irusha za KENYA inganda !!!iumwana.muto cyane aziko imineke 2 ali nku 1