Print

ShaddyBoo yavuze ku mubano we na Ommy Dimpoz[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 May 2019 Yasuwe: 4740

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Gicurasi 2019 ,nibwo Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddy Boo yagiranye ikiganiro n’abamukurikira kuri instagram nyuma yuko yashakaga kwereka abantu ko adafunzwe nkuko byari byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Muriki kiganiro cyamaze hafi isaha yose Shaddy boo yabajijwe ibibazo birimo iby’ubuzima bwe bwite nibyo yagiye avugwaho, Umwe mu bafana be yamubajije umubano we na Ommy Dimpoz bigeze bagaragarana babyinaha maze Shaddy Boo amusubiza ko ari ibintu bisanzwe

Yagize ati” Ntakidasanzwe kirimo twarahuye nkuko mwabibonye turabyinana kuva icyo gihe sindongera no kubonana nawe [..] twahuye rimwe gusa.”

Shaddy Boo yaboneyeho kubwira abafana be bose ko ameze neza ndetse ari mu gihe cy’igisibo cy’Abayisilamu ari nayo mpamvu ituma atarimo gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga.