Ikinyamakuru O Jogo cyo muri Portugal cyatangaje ko uyu munyezamu w’imyaka 37 yamaze gufata umwanzuro wo kureka umupira w’amaguru mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Casillas wakiniye Real Madrid imikino 725,yituye hasi ari mu myitozo mu ntangiriro z’uku kwezi,ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya kubera indwara y’umutima.
Yasezerewe nyuma y’iminsi 5 mu bitaro,ahita abwira abanyamakuru ko ashobora guhagarika umupira w’amaguru.
Yagize ati “Ntabwo nzi icyo ahazaza hanteganyiriza ariko icy’ingenzi ni uko ndi hano uyu munsi.Ngiye kuruhuka amezi make.”
Biravugwa ko Casillas azasezera nyuma y’imikino 2 ikipe ye ya FC Porto isigaje, irimo uwa nyuma wa shampiyona ndetse na final y’igikombe cy’igihugu bazakina na Sporting CP.